Pages

Sunday, December 3, 2017

GUKORERA IMANA, NDETSE NO GUTEGEREZA IMANA

GUKORERA IMANA, NDETSE NO GUTEGEREZA IMANA BISABA KWIHANGANA MURI BYOSE
amasezerano y'Imana naho yatinda arasohora wowe tegereza kandi wihanganye uwiteka niwe uzakora imirimo


Yarihanganaga muri byose akizera Imana numutima wose, yahoranaga ibyiringiro byo gusingira icyo kristo yamufatiye. Iby’uyumunsi byamuteraga imbaraga zo gutegereza iby’ejo haza. Pawulo Ni uko yandikira urwandiko rwa kabiri abikorinto ababwira ati:


“Ariko dufite ubwo butunzi munzabya z’ibumba, Kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twese.Dufite amakuba impande zose ariko ntidukutse imitima, turashobewe ariko ntitwihebye,Turarenganywa ariko ntiduhaanwa,dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.
Tugendana mumubiri iteka urupfu rwa yesu , ngo ubugingo bwa yesu nabwo bugaragarire mumibiri yacu,kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhoora yesu,kugirango ubugingo bwa yesu nabwo bugaragarire mu mubiri yacu izapfa.ni uko rero urupfu nirwo rukorera muri twe,naho muri mwebwe ubugingo nibwo bubakoreramo. Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mubyanditswe ngo:”nizeye, ni cyo cyatumye mvuga”; natwe turizeye ni cyo gituma tuvuga………………………16 Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye…………………………………………18 natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba kubitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose."
2ABAKORINTO 4:1-18.

UBUSOBANURO
Aha pawulo yararimo ahamagarira abikorinto kwihanganira amakuba bahura nayo muzima bwabo bwa buri munsi , bimutera kwitangaho urugero we nabo bari bafatanije ukwizera, arabwira ati:” Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye

Ati : nubwo ibibazo byaba byinshi umuntu winyuma akababazwa cyane ariko ibyo ntacyo bitwaye ntacyadukura kumana, haba inzara, gupfusha, kurwara,gukena,kwangwa n’ abantu n’ibindi bibazo duhura nabyo muri ububuzima ntampamvu zo gucogora kumurimo w’Imana. Kuko ibyo byose iyo tubyitwayemo neza umuntu wacu w’imbere(ubugingo) arushaho gukomera. Yobu ahuye nibigeragezo umubiri umunaniye arembye aravuga ati:”Umubiri wanjye Numara kubora nzareba Imana yanjye ngo ndetse kandi amaso azamureba ni ayanjye si ayundi. hareluya” dukwiye kwiringira Imana tukihangana muri byose kuko abizera kristo dufite umugabane.

Nshuti mwenedata ndaguhamagarira kwihanganira byose ugahanga amaso Imana yonyine kuko niyo izakora imitimo. Amen. Mana udushoboze ndetse uduhe ibyiringiro bihamye.


Rutembeza Eric

No comments:

Post a Comment