Topic: IBANGA RY’UBUZIMA: Gutinya
Imana (Gutegeka kwa kabiri 28:58-59)
Intangiriro (Yesaya 7:15)
Yesaya
yagiye mu Mwuka, ubundi iyo umuntu ari mu Mwuka
ntagira igihe cyahise, igihe cyubu cg igihe
kizaza, ahubwo ubona ibyabaye imyaka myinshi ishize nkibyabaye ejo, kandi
ubona ibizaba imyaka myinshi izaza nkibiri kuba aka kanya. Niyo mpamvu Imana
Ivuga ngo ndi Alufa na Omega arizo nyuguti zikigereki A na Z mu Kinyarwanda bivuga ko kubera Iba mu Mwuka Iteka Iba Ibona
Ibyahise n’ibizaba nkaka kanya. Ibyo nibyo bituma Yitwa Ndiho (Bivuga ngo Ndiho
ejo hashize ndiho uyumunsi Ndiho n’ejo hazaza). Mbere yuko igihe kibaho Imana
Yabagaho kuko Niyo Yaremye igihe Imaze igihe Ibaho.
Iyo
uri mu Mwuka rero Umenya byose, Niko
byagenze kuri Mose, Mose yahuye n’Imana ajya mu Mwuka Imana Imwereka byose:
Niyo mpamvu yanditse igitabo cy’Itangiriro kivuga ibyabaye mu myaka irenga
igihumbi ataravuka. Akamenya ibya Adamu, ba Enoki naba Nowa babayeho kera cyane
ataravuka. Yewe kujya mu Mwuka byatumye anamenya ubuzima bwa Sekuruza
Aburahamu, Isaka, Yakobo n’abandi.
Rero
hano Umurongo twasomye Yesaya yagiye mu Mwuka, mbere y’imyaka 600 yuko Yesu
avuka. Abona umwari arasamye, abona arabyaye, mbere yiyo myaka yose abona ibyo
Imana yateguye bizatunga uwo mwana ngo abona atunzwe n’amata n’ubuki kugeza aho
yamenyeye Ubwenge bwo kwanga ibibi
agakunda Ibyiza (Ibaze Imana Iba Yarateguye ikizatunga umuntu mbere
y’imyaka 600 ko abaho).
Ubu bwenge nubwenge butangaje, n’ubwenge
bukoreshwa n’Imana mw’Ijuru burenze ubundi bwenge bwose ushobora kumenya kuko
ubu bwenge nibwo bwaremye: Isi, bwaremye ijuru, nibwo bwaremye amabuye
ya colta bakoramo izi telefoni dukoresha (touch screen), bwaremye izuba burema ukwezi n’inyenyeri.
Nibwo bwaremye amatsinda y’inyenyeri,
nibwo bwaremye isanzure nibwo bwaremye ibibaho byose.
Ubwo BWENGE rero nibwo uwo mwana uzavuka
azaba afite, ubwenge bwo kwanga ibibi
agakunda Ibyiza. Muri Yesaya 11:3 haravuga ngo…Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ariko Mucyongereza ho iyo urebye
ukabihuza nuyu murongo muri Bibiliya ya King James ubona ko havuga ngo …Azanezezwa, cg se ngo azihutira cg se
azagira ubwira bwo kumva mubyo gutinya uwiteka.
Ubu
bwenge bwuyu mwana butandukanye n’ubwenge Eva yashakaga, kuko ibyatumye Eva akora icyaha ngo nuko
yashakaga ubwenge:
-Itangiriro 3:6,
Ibi
byatumye nkunda Eva kuko byibuze we yashakaga ubwenge ntameze nkatwe uyu munsi:
kuko icyatumye yemera kurya kuri icyo giti byibuze yakibonyeho ibintu bitatu
(3) byo gushima: …. (1) ibyo kurya
byiza, (2) cyari iki gikundiro, (3) ngo cyari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu
ubwenge. Amaze gushima ibyo bintu bitatu ararya kandi kuko Atari igisambo
ahaho n’umugabo we ntiyarya wenyine. Gusa ikosa Eva yakoze nuko yashatse
ubwenge kandi abufite kuko Imana yari yarababwiye ngo Ntimuzarye kuri iki giti
kandi Yobu 28:28 haravuga ngo “…kubaha Uwiteka nibwo bwenge” (aribyo gutinya Uwiteka
muzindi Bibiliya). Rero ubwenge Eva na Adamu bari barabuhawe icyo basabwaga
n’ukugenderamo.
Ninkatwe
uyu munsi dufite Yesu ariwe wa mwana Yesaya yabonye, twahawe ubwenge bwo kwanga ibibi tugakunda Ibyiza:
Kwanga kubeshya, kwanga kurarikira
ibitari ibyacu, kwanga kwiba
tukanyurwa nibyo Imana Iduhaye, kwanga kuriganya
amasambu y’impfubyi zasizwe na bene wacu, kwanga ubusambanyi bwose, kwanga kuroga
no gusenga ibishushanyo, kwanga gukora
ibiteye isoni, kwanga ibyo Imana
Yatubujije byose,
Twahawe
ubwenge kandi bwo gukunda Ibyiza: Ubwenge bwo kwizera, ubwenge
bwo kugira ingeso nziza, ubwenge bwo kwirinda, ubwenge bwo kwihangana, ubwenge
bwo kubaha Imana.
Ikibazo
niki: Kucyi tuba nka Eva tukajya gushaka
ubundi bwenge kandi ubwenge twarabuhawe??? Dufite ubwenge ahubwo igikenewe nukugendera mubwenge twahawe ntituve mu
bwenge dufite ngo tujye gushaka ibindi ducyeka ko aribwo bwenge nka Eva kumbi
bituroha.
-Imigani 17:24: Tujya gushakira ubwenge kumpera y’isi
tubusize kumusego wacu, kuko Umuntu atega imodoka
akajya I Cyangugu agiye guhura na kanaka ngo amufashe uko yariganya imari uwo
bakorana kandi asize Bibiliya kumusego imubwira ko Imana yanga uburiganya kandi
ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge. Kandi uva aha ukajya I Rutsiro gushaka umurozi ukwicira uwo wanga kandi
Imana Yakubwiye ijambo ko abicanyi n’abagome batazaragwa ubwami Bwayo
-Daniel
6, kuko yahisemo kubaha Imana no gukora ibyo Imana Ishaka byaramukijije naho
ubundi aba yarapfuye kera kubwabamugambaniraga. Ariko babuze icyo bamutega kuko
Yatinyaga Imana. Daniel ntiwamutega
ruswa, ntiwamutega zahabu, ntiwamutega inyama kuko barazimuteze
ahitamo kurya ibishyimbo arazireka, ntiwamutega icyubahiro no kumuzamura
ngo akomere. Ngo babuze icyo bamutega kugeza babonye
kumutegera kugukiranuka kwe. Kuko igihe bavugaga ngo tumutegere kugusenga
umwami akareka Imana Ye, iyo abikora
baribube bahombye. Mbese inyungu
zabo zaruko akomeza gusenga Imana kugirango ikirego cyo kudasenga umwami kibeho
bamwice. Maze akomeza kubaha Imana abakorera ibyo bashaka.
-Tuvugishije
ukuri: Wowe uri Imana wareka gutabara
uwo muntu wakwizeye gutyo koko??? Kuko icyo tubura n’ukwizera Imana kuko KWIZERA
kugaragazwa nibyo dukora samagambo yacu ngo turizeye. Niba umuntu yizera ko
Imana yamugaburira niki gituma yiba ngo yigaburire uko itagabura?? Kuko inzira
Imana igaburamo zirazwi yarazitubwiye. ….. “Nzaha umugisha imirimo y’amaboko
yawe apana ubujura bw’amaboko yawe”.
Niba wizera ko Imana itanga ibyishimo kucyi washakira
ibyishimo m’ ubusambanyi cg ubusinzi kandi Imana yarashyizeho uburyo bwo
gushaka umugabo wawe muburyo yavuze no kunezerwa mu Mwuka Wera.
RERO GUTINYA IMANA BIZANA UMUGISHA KANDI KUTAYITINYA BIZANA
UMUVUMO: Ibi turabibona kubwoko bwa Israel bwari bufite umuhamagaro wo Gutinya
Imana (Kubaha) bikabuhesha umugisha wo gutunga no gutunganirwa CG gutumwira
Imana (gusuzugura) bikabuzanira umuvumo no gupfusha ndetse no kurya intumbi
z’abantu ninda zavuyemo bakazirya! Biturutse kukutumvira Imana. Kandi bakabirya
n’appetit nyinshi bacuranwa ntawuha undi.
I. Ibyiza byo Gutinya Imana
-Gutegeka2 28:1-9-14>>> Iryari
isezerano ry’igihugu Imana yagiye irisohoza kuri bamwe na bamwe bubahirije Conditions (ibisabwa), urugero: 1Abami
17:16…igiseke cy’umupfakazi Imana Yagihaye umugisha kivamo ifu idashira mugihe
cy’amapfa ibatunga na Eliya kubwo kubaha Imana. Ibaze haje umuntu
akakubwira ngo “mpa iyo bibero uri kunywesha uwo mwana nywe ayo mata niko Imana Ivuze
kandi arumugabo umwana wawe ashonje nawe aruko, ariko kubwo gutinya Imana
ukabikora kuko avuze ngo niyo Ibivuze kandi ukaba ubizi ko ari umukozi Wayo”.
Ibyo byatumye Imana Iha ikigega (ikibo)
cye umugisha havamo ifu ibatunga mugihe cy’inzara. (Ibi bivuze icyintu
kinini: Business (akazi ukora kose) iyo uyishoye mugukorera Imana mbere na
mbere niyo yaba arigihe ubukungu bumeze nabi yego ntiyiyongera kuko icyo
igiseke cye ntibavuga ko cyabaye kinini cyanga ngo bibe ngombwa ko yagura aho
yabikaga ifu nk’umutunzi w’umupfapfa wo muri Luka 12:18 ariko ikomeza kuvamo ibigutunga wowe n’abana bawe n’abashyitsi
bagusura)
II. Ingaruka zo kutumvira (Kudatinya) Imana
-“Gutegeka2 28:53-57” BISOHORA -2Abami 6:28-29” Aba bagore bari bariye
umwana kuko umuvumo wo kudatinya Imana wabasohoyeho. Kandi urumva ibyo bari
babanje gukora mbere yo kurya umwana. Ikindi urumva ko gyhita bitura kumwami
ngo bamuregere nuko barabantu bakomeye ariko umuvumo wo kudatinya Imana ubageza
aho kurya imbuto zo munda zabo.
III. Gukomera kw’isezerano rishya kuruta irya mbere
- Abaheburayo 10:26-31:
Niba abishe isezerano rya mbere barahuye n’ibyago bivugwa mu Gutegeka2 28:15-68 kandi Bibiliya yo ivuga
ko ariryo ryoroshye (simvuga ibyo abantu bavuga kuko abenshi bivugisha ko
Isezerano rishya ariryo ryoroshye), mujye
mwibaza icyo twe bizatubyarira igihe Tutubashye Imana ngo dukore ibyo Ishaka!
No comments:
Post a Comment