UBUHENEBERE BWO MUMINSI Y'IMPERUKA.
Ese koko turi mubihe by'iminsi y'imperuka?
Ese ni iki umukristo yakora ngo anyure muri ibibihe
by'ubuhenebere bwo muminsi y'imperuka yishimirwa nimana?
RUTEMBEZA ERIC |
Ubuhenebere bwo muminsi y'imperuka
Ese koko turi mubihe
by'iminsi y'imperuka?
2Timoteyo 3:1-5
"umenye yuko muminsi y'imperuka hazaza ibihe birushya,kuko bamwe
bazaba bikunda,bakunda impiya,birariira,bibona,batukana,batumvira ababyeyi
babo,indashima,batari abera,badakunda
n'ababo,batuuzura,babeshyerana,batirinda,bagira urugomo,badakunda
ibyiza,bagambana,ibyigenge,bikakaza,bakunda ibibanezeza aho gukunda
imana,bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.abameze batyo
ujye ubatera umugongo."
aha dusomye amagambo akomeye dusanga muri 2timoteyo 3:1-5 aho
pawulo yahuguraga timoteyo amubwira uko mubihe by’imperuka bizaba bimeze, amukangurira kuba maso ndetse anamumenyesha uko akwiye kuzitwara kuko bizaba ari iminsi yanyuma yo kuzagarukamo k'umwana w'Imana yesu kristo, aha ubu
si timoteyo wenyine ubwirwa ahubwo natwe biratureba.kuko agakiza karatwegereye
cyane kurusha igihe twizereye. biriya twasomye harugu nibyo pawulo yavuze
bizaba biranga abantu bo minsi y'imperuka kandi koko iyo witegereje neza usanga
iyo minsi twarayigezemo dukurikije uko ijambo ryatubwiye kubiranga abantu bo
muminsi y'imperuka.
Ese ni iki umu kristo yakora ngo anyure muri ibibihe by'ubuhenebere bwo
muminsi y'imperuka?
Icyo dusabwa
1.Niba utarakira yesu nk'umwami n'umukiza bikore none.wemerere umukiza
avukire mubugingo bwawe, ubatizwe mumazi menshi. uzungukirwa n'imigisha myinshi
ndetse nukomeza kugendera munzira nziza zo gukiranuka uzinjira mubwami bw'imana
ndetse uzarya no kuri cya giti cy'ubugingo.
2. Pawulo ati:"abameze batyo ujye ubatera umugongo". nikoko birakwiye ko umukristo wubaha imana akwiye kwitandukanya nuko abatubaha imana bagenda ahubwo akagenda munzira ze atunganye yubaha imana ndetse akora imirimo myiza yo gukiranuka mumwami yesu kristo uko tubisabwa n'ijambo ry'imana.
3. Kwirinda abigisha babanyabinyoma. aha biragoye kumenya umwigisha w'ukuri ndetse nuw'umunyabinyoma, ariko ntago kristo yadusize twenyine yadusigiye umufasha ariwe mwuka wera,niwe udufasha kumenya inzira z'ukuri dukwiye gucamo, ni umuyobozi utumenyesha iby’ubwiru ndetse namabanga y’Imana.tangira usabe imana umwuka wera niba utamufite, ndetse yadusigiye ijambo ryayo(bibiliya) rero ibyo byagufasha kumenya ukuri kucyo imana igushakaho. ndetse umutima wawe nawo ugomba kugufasha kumenya inzira nziza ukwiye kunyuramo , mbere yo kumva icyo abandi bakubwira ku mana,ese wowe umutima wawe urakubwira iki? gerageza gushyira mugaciro ubone kwita kubyo ubwirwa n'abakozi b'imana batandukanye, ukuri kwibyo utekereza ugusanishe nibyo wigishijwe ugendeye ku ijambo ry’Imana ubone ufate umwanzuro.
4. Kwera imbuto no gukiranuka bihore kuri wowe bose bazamenya ko ubana n'Imana bareke ubugome bitabe yesu.
5.Kwiyiriza ubusa no gusenga ubudasiba nibyo byafasha umukiristo mwiza
wizera ko yesu ari umwami n’umukiza w’ubugingo. Gusenga bigire intego yawe mubuzima bwawe bwa buri munsi.
6. Gerageza kwihana wirinde icyaha “amatabaza yawe ahore yaka” uharanire
kugira umutima utariho urubanza cg umugayo mumaso y’Imana aha niho Imana
izakunezererwa.(soma abaroma 13:13)
Dusenge, mana ushimwe ko watumenyesheje ibihe by'imperuka tugusabye imbaraga zo kugira imyitwarire yagikristo nkuko wabitumenyesheje. mwizina rya yesu. Amen
No comments:
Post a Comment