Pages

Sunday, June 2, 2019

ICYO DUKWIYE KWITAHO

 ICYO DUKWIYE KWITAHO
by Rwayitare Eric
 ICYO DUKWIYE KWITAHO

“Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, Baba bitaye ku iherezo ryabo.” (Gutegeka kwa Kabiri 32:29) 

1.     INTANGIRIRO

Mose yarebye abisiraheli, uko bajyendaga bibagirwa nyuma y’agahe gato ibitangaza Imana Yabaga Imaze kubakorera, biramutangaza cyane, bituma aririmba indirimbo y’igihamya ku gusubira inyuma kwabo ndetse no kudahemuka kw’Imana (Gutegeka kwa kabiri32). Yageze aho avuga ko iyo baba abanyabwenge baba bitaye ku iherezo ryabo. Imigani 7:8 havuga ko iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo”, bityo nubwo bari baratangiye neza, icyari kuruta nuko bari burangize neza biruta gutangira neza ukarangiza nabi. Niko natwe mu buzima bwa buri munsi twagakwiye kwibaza. Gutangira neza ntacyo bivuze na gato. Ni muri urwo rwego twigira ku buzima bw’umwami Uziya uvugwa mu Ingoma za kabiri 26 ndetse n’umwami Manase uvugwa mu Ingoma za kabiri 33. Abo bami bombi batangiye kuyobora ari bato cyane umwe afite imyaka 16 naho undi afite 12, bakaba barategetse imyaka ijya kungana aho umwe yategetse imyaka 52 undi ikaba 55.

Muri iyi nyigisho turareba ubuzima bwa Uziya na Manase, maze tubigireho mu buzima bwa Gikristo bwacu, turebe icyo twakora nk’abantu bagiriwe ubuntu bwo kumenya Yesu ariwe bwenge bw’Imana. Kandi n’abatarakira Yesu muri iyi nyigisho babasha guhishurirwa ubwiza bw’Imana butuma baticiraho iteka ahubwo bagahindukira, bakabarirwa mu banyabwenge kubwo guhitamo Yesu Kristo.

2.     UBUZIMA BW’UMWAMI UZIYA

Umwami uziya yagiye ku ngoma igihe  Ubuyuda bwari mu bibazo bikomeye. Ni nyuma y’ibyago byari bimaze gutuma ubwami bwa se Amasiya bugera ku ndunduro. Yerusalemu yarifite abanzi bayigose kandi igice kingenzi k’igikuta cyangwa se inkike kiyirinda cyarasenywe. Mu bijyanye n’ubukungu, ubutunzi bwo mu rusengero n’inzu y’umwami bwari byarasahuwe kandi bamwe mu baturage bari bajyanyweho bunyago muri Isiraheli mu ntambara se Amasiya yari yateje kuri Isiraheli. Uziya yatangiye gutekeka afite imyaka cumi n’itandatu.
Bibiriya iravuga ngo Uziya akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose. Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.”(2 Ingoma 26:4-5)
Uko gushaka Imana byatumye Uziya agera kubintu bikomeye, atsinda intambara zose yarwanye, yubaka iminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y’inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n’aho inkike ihetera, arayikomeza. Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura n’amariba menshi, ndetse ateza imbere ubuhinzi.
Yubatse igisirikare gikomeye ndetse yanavumbuye icyo wakita tekinoloji y’icyo gihe mu bijyanye n’intambara aho yakoze ibyuma byahimbwe n’abagabo b’abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n’amabuye manini. Ibyo byatumye Izina rye ryamamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga avuye ku busa.
Nubwo Uziya yakoze ibyiza byinshi biturutse ku gushaka Imana mu ntangiriro ze, ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu (2 Ingoma 26:16). Ibyo wari umurimo ugenewe abatambyi, gusa ariko kubwo kwibona bituma akora ibyo atagenewe. Imana yamuteje ibibembe, umwami wari watangiye neza, bituma arangiza ubuzima bwe nabi, bityo Ijambo Mose yavuze rimusohoreraho abarwa nk’umuswa kandi yarakoze ibyiza byinshi mu ntangiriro.

3.     UBUZIMA BW’UMWAMI MANASE

Manase yimye ingoma afite imyaka 12, akaba ari umwana w’umwami Hezekiya, akaba yaramubyaye mu myaka 15 y’inyongezo yahawe n’Imana mu Abami ba kabiri 20:6. Manase yayoboye imyaka 55, akora ibibi byose bishoboka. Bibiliya ivuga ko “Manase yacishije abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu (ubu n’uburyo batambaga abana bakabatwika bagashya bagakongoka batambira ikigirwamana kitwa Moleki), akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby’uburozi, agashikisha abashitsi n’abakonikoni. Akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza. Kandi aremesha igishushanyo cy’ikigirwamana Asheri, agishyira mu nzu y’Imana imwe Salomo yubatse (ikigirwamana Asheri nicyo kitwa kandi Venusi bakiramyaga basambana, kitwaga imana y’uburumbuke) (2 Ingoma 33:6-7, 2 Abami 21:7).
Bibiliya ivuga ko Manase yavushije amaraso menshi yabatacumuye akayuzuza I Yerusalemu. Ndetse inzandiko z’amateka zimwe mu mico y’abayawudi zivuga ko Manase ariwe wishe umuhanuzi Yesaya amuciyemo kabiri n’urukerezo, abasobanura bakavuga ko bishoboka ko ariwe uvugwa mu gitabo cy’Abaheburayo 11:37 wakerejwe urukerezo. Muri macye ntakintu kibi kibaho Manase yasize adakoze. Ariko noneho Bibiliya ivuga ko igihe ingabo z’umwami w’Ashuri zamuteraga, zikamufata, zikamubohesha iminyururu, zimujyanye I Babuloni yagaruye ubwenge ku gihe.
Bibiriya iravuga ngo Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana (2 Ingoma 33:12).”
Bibiliya hepfo ikomeza ivuga ngo Kandi [Manase] akuraho imana z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y’umurwa. Maze asana icyotero cy’Uwiteka, agitambiraho ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro n’ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli (2 Ingoma 33:15-16).”
Manase watangiye ubuzima bwe akora ibibi birenze urugero, yarangije neza agira iherezo ryiza nubwo igihugu kitababariwe ibibi cyakoze kubwe, ariko we turabona ko yashoje neza asaba Imana Imbabazi kandi agerageza guhindura ibyo yangije mu gihe cye.

4.     UMWANZURO

Muri macye tubashije kubona uko Uziya wari Umwami w’igitangaza wubaha Imana, yaje kugwa mu iherezo rye, maze akarangiza urugendo rw’ubuzima nabi yishwe n’ibibembe ari igicibwa mu bantu nubwo mu ntangiriro ze yubahaga Imana. Ku rundi ruhande turabona Manase wakoze ibintu bibi kurenza undi mwami uwo ariwe wese wabayeho mu Buyuda na Isiraheli, ariko akaza gusoza neza yihana ndetse asenya ibigirwamana yari yarubatse ndetse ategeka abantu kugaruka ku Mana.
Bibiriya iravuga ngo “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura (Ezekiyeli 33:12).”


No comments:

Post a Comment