Topic:
Gusoma no Gusenga: Isoko y’Ubwenge n’imbaraga
EV. RWAYITARE Eric |
Gusoma no Gusenga: Isoko y’Ubwenge n’imbaraga
…..jyewe Daniyeli nasomye ibitabo binsobanurira umubare w’imyaka i
Yerusalemu hazamara hashenywe ko ari imyaka mirongo irindwi, byavuzwe n’ijambo
ry’Uwiteka mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya. Mpanga amaso Umwami Imana yanjye,
mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu……
(Daniyeli 9:1-4)
Muri iki gitabo cya Daniyeli haratwereka ibintu Daniyeli yakoze
nk’umuntu w’umunyabwenge Imana Igeza aho Ininura satani Imubaza niba arusha
Daniyeli ubwenge (Ezekiyeli 28:3), kandi nk’umuntu w’umukiramutsi ku rwego naho
Imana yarimbura igihugu cyose gukiranuka kwa Daniyeli we kwamurokora (Ezekiyeli
14:14).
Isiraheli ikorana isezerano n’Imana yahawe amategeko yagombaga
gukurikiza bigatuma bagira umuco, imyitwarire n’ubuzima butandukanye n’ubwa mahanga
abakikije yose. Amategeko Imana yabahaye yakoraga kuri buri kantu kose kugeza
aho ibabwira uko bazajya bahinga, kugeza nubwo Ibabwira uko bazajya babigenza
bagiye mu bwiherero cg kwihagarika (Gutegeka
kwa kabiri 23:13-14).
Kutubahiriza amategeko y’Imana byari bifite ingaruka zikomeye z’ibyago
bigomba kubabaho bituma bahindukira bakongera kumvira amategko y’Imana bahawe.
Igihe ibyo byago bibabayeho ntibave kwizima Imana yari yaravuze ko izagenda
ibikuba karindwi mpaka bahindutse kugeza aho nibinangira izabateza ababatwaraho
bunyago bagasenya igihugu cyabo cyose (Abalewi 26:14-39, Gutegeka 28:15-68).
Bamaze guhabwa Kanani yabo nkuko babisezeranijwe rero ntibabashije
gushikama kw’isezerano bagiranye n’Imana. Bagiye baryica ariko Imana Ikagenda
ibatumaho abantu babibutsa, rimwe bakikosora hashira igihe bakagwa kurushaho.
Byageze aho Imana Itakibihanganiye Ibashyira mu maboko yabanzi babo nkuko byari
byaranditswe aribyo byatumye Imana Ibatanga mu maboko yabandi bami.
Habanje gucikamo kabiri mu bwami bwa Isiraheli maze habaho igice cya
Isiraheli (amajyaruguru) n’igice cy’ubuyuda (amajyepfo) biturutse ku makosa
yakozwe na Salomo maze n’umwana we Rehobowamu yimye ntiyayakosora bituma igihugu
kigabanywamo kabiri kuva ubwo (1 Abami 12:20).
Nyuma yo gucikamo kabiri ubwami bwa Isiraheli ntibwabashije gushikama ku
mategeko y’Imana, bituma bwigarurirwa n’umwami wa Ashuri. Ubwami bw’Ubuyuda
kandi nabwo bwakomeje kugenda bugomera Imana ariko Igakomeza kwihangana kugeza
aho banze kwihana Ibahana mu maboko y’abanzi babo batwarwa n’umwami w’I
Babuloni (Yeremiya 52, 2 Abami 25:18-21).
Nimuri urwo rwego Daniyeli nawe yajyanywe I Babuloni ari muto cyane.
1.
Gusoma no gusenga kwa Daniyeli
Byaribyaranditswe
n’umuhanuzi Yeremiya ko Igihugu kizaba umwirare n’igitangarirwa kandi ko
amahanga azakorera umwami w’I Babuloni imyaka 70. Yashira Babuloni nayo ikabona
guhanwa. Ndetse Imana yari yaravugiye mu kanwa ka Yeremiya ko iyo myaka 70
nishira Izabagenderera Ikababwira ibyiza bituma bataha. (Yeremiya 29:10; Yeremiya 25:11-13). Gusoma kwa Daniyeli rero
kwatumye ahishurirwa ko imyaka ivugwa atari imyaka yo mu mvugo ishushanya
(symbolic) ahubwo ari imyaka ihamye isanzwe.
Daniyeli kandi yari yarasomye igitabo cy’ Abalewi (26:40-42) n’igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri (30:1-3) aho Imana
yababwiraga ko igihe izabatataniriza mu mahanga bitewe n’ibicumuro byabo,
nibihana bakavuga gukiranirwa kwabo n’ukwa ba sekuruza, ni ibicumuro bacumuye,
bakemera yuko kunyuranya n’Imana kwabo ari ko kwatumye Imana Inyuranya na bo,
bakihana bakicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no
gukiranirwa kwabo, aribwo izibuka isezerano Yagiranye nabo ikabababarira ndetse
ikabasubiza mu gihugu cyabo (Daniyeli
9:13).
2.
Gusenga kwa Daniyeli
Daniyeli
ntiyarafite umurage wo kuba umunyamasengesho uhambaye, dukurikije umuryango
yakomokagamo. Ntiyavaga mu muryango w’abatambyi nka Ezekiyeli cyangwa ngo abe
umuhanuzi w’umuhamagaro nka Yesaya cg Yeremiya, ariko ibyo ntibyamubujije gusenga.
Imirimo cg se akazi ka
Daniyeli nako kari akazi gatuma atabarwa nkumuntu wabona umwanya cg waha
agaciro gusenga kuko yarumunyapolitike ukomeye ku rwego rwa minisitiri w’intebe,
mu bwami bw’abami, bivuze ko cyari igihugu kirenze kimwe.
Daniyeli kandi mu
gusenga kwe ntiyigeze yita ku cyubahiro yarafite, kuba yari minisitiri w’intebe
mu bwami bukomeye cyane kw’isi muri icyo gihe, ntibyamubujije kwambara
ibigunira no kwiyiriza bigaragaza guca bugufi imbere y’Imana.
3.
Umwanzuro
Bigaragara ko
gusenga kwa Daniyeli mu gika cya cyenda, atari gupfa kuvuga, ahubwo ari guhuza
ibyanditswe mw’Ijambo ry’Imana nibibazo arimo, akibutsa Imana ko Ijambo ryayo
ryasezeranije ko nibaca bugufi bagasenga izabababarira. Yabanje gusoma amenya
ibyo Imana Yivugiye mw’Ijambo ryayo maze abigenderaho ayibutsa ko ariyo
yabivuze kandi akora ibyo Ijambo ryayo ryasabye, yicisha bugufi yambara
ibigunira, yiyiriza ubusa.
Zaburi
138:2 haravuga ngo “…, Kuko
washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza, Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose
ryatwiringije.” Dukwiye kuba nk’abitorero ry’i Beroya, kuko
batatinye gushaka mu byanditswe ngo bamenye niba ibyo Pawulo yababwiye arukuri.
Pawulo yanditse izandiko zirimo ubwenge butangaje bitewe nibyo Imana
yamuhishuriye, ariko ibyo ntibyatumye abitorero ry’i Beroya bemera icyo avuze
cyose batabanje gusoma ibyanditswe ngo bamenye ko arukuri koko (Ibyakozwe 17:11). Dukwiye kumenya niba
dusenga uko Ijambo ritegeka, kandi ibyo biva mu kubanza gusoma. Aho niho hava
ubwenge n’imbaraga bituma dutsinda isi y’umwijima ariko iyo tudasomye satani
adufatira mu bujiji akatugusha n’amasengesho yacu agahinduka ibyifuzo byacu
ariko bitari mu masezerano y’Imana, yasezeranije mw’Ijambo Ryayo. (Hoseya 4:6).
No comments:
Post a Comment