Pages

Friday, July 20, 2018

Kugwa kwa Luciferi: Ingaruka y’ubwibone


Kugwa kwa Luciferi: Ingaruka y’ubwibone

prepared by:  Rwayitare Eric

1.   Ibanze

Izina Luciferi ni izina satani yahoranye akiri mw’ijuru mbere yuko agwa, riboneka muri Yesaya 14:12. Luciferi bisobanura urumuri rushashagirana cg se inyenyeri yakirana cg se inyenyeri irabagirana mu rukerera. Niyo mpanvu Bibiliya z’ikinyarwanda (Bibiliya Yera, Bibiliya Ntagatifu, Bibiliya Ijambo ry’Imana) tutabonamo izina Lucifer ahubwo bajyenda bakoresha igisobanuro cyiryo zina nkuko twabibonye haruguru ariko bibiliya iri mu cyongereza (New King James n’izindi zimwe na zimwe) bakoresha izina Lucifer aho gukoresha igisobanuro cyaryo.
Muri Ezekiyeli 28 batubwira uko umwami w’I Tiro yaguye. Bibiliya iravuga umwami w’I Tiro nk’umwami uyobora ahantu hazwi ndetse n’igihe kizwi. Ariko Bibiliya irashushanya umwuka wakoreraga muri uwo mwami nka satani ubwe wayoboraga I Tiro. Ibi bibaho ko umuntu akorerwamo na satani cg indi myuka mibi kandi yambaye umubiri. Ibi biboneka iyo basengera abarwaye abadayimoni, iyo uvugana n’ufite icyo kibazo akoresha iminwa ye mukavugana ariko nanone uba uvugana na dayimoni imurimo kuko irivuga ndetse yagenda umuntu agahinduka akavuga noneho ubwe kugiti cye (Mariko 5:7-15). Daniyeli 10:13 havuga uko malayika waruzaniye ubutumwa Daniyeli yamaze igihe kinini yatangiriwe n’umutware w’ubwami bw’ubuperesi mu kirere. Ubwami bw’ubuperesi bwari buzwi ndetse n’abami babo barazwi ariko ngo hari umutware mukirere w’ubwami bw’ubuperesi ariwe watangiriye malayika waruzanye ubutumwa buvuga ibyaho. Nigutyo rero umwami w’I Tiro uvugwa muri Ezekiyeli ari Satani we ubwe kuko baravuga ko yahoze muri Edeni, bakavuga ko yari umukerubi utwikira, ikindi bakavuga ko yarafite ubuhanga bwo gukora ibicurangisho (amashako n’imyirongi) kandi ibyo nta mwami wo mw’isi wigeze amera gutyo keretse satani ubwe ariwe wari wicaye muri uwo mwami w’I Tiro icyo gihe.

2.   Gukomera kwa Lucifer
Muri Yohana 3:27 haravuga ngo “Ntacyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse  agihawe kivuye mu ijuru”. Umunsi Luciferi aremwamo ngo yari intungane kandi byose byari biringaniye (Ezekiyeli 28:12-13). Uko yarameze, ubwiza n’ubwenge byose yahawe nta ruhare yabigizemo, suko haricyo yarushaga abandi bamalayika ahubwo n’impano y’Imana kuko Imana Itanga uko Ishaka (1 Abakorinto 12:11).     
Izo mpano zose Imana Yazimuhaye ngo ayiramye kandi ayihimbaze (Ibyahishuwe 4:9-11), ariko abonye akunzwe kubera impano z’Imana atangira kwigereranya n’Imana. Yibagirwa ko we yaremwe Imana Itaremwe, yibagirwa ko Imana Yamuhaye kuririmba ibimurusha kuko ntawaha umuntu icyo adafite. Yibagiwe ko Imana Yamuhaye ubwenge kuko Yo Ubwayo ariyo BWENGE. Maze atangira kwihimbaza ashaka kugira intebe ingana n’iyi Imana ngo ayishyire ku musozi w’iteraniro muruhande rw’impera y’ikazikazi abe nk’Imana (Yesaya 14:13-14).
Kuva yagambirira ibi ubwenge bwe bwarononekaye n’ubwiza bwe buta umwimerere. Kwicisha bugufi kwa Lucifer byatumaga Imana Irabagirana muriwe kuko yari umukerubi utwikira kurabagirana kw’Imana. Ibyo byatumaga ababona ubwiza bw’Imana bashimagiza Lucifer nawe agashima Imana kuko atari we ari Imana Iri kubikora. Kwishyira hejuru mu mutima kwa Lucifer kwatumye Imana Imurimbura uhereye ubwo ajyenda agwa kugeza ubwo azashyirirwa mu Nyanja yaka umuriro n’amazuku mu kugwa kwe kwa nyuma (Yesaya 14:15). 

3.   Ibyiciro 4 byo kugwa kwa Satani

Satani ntiyashatse kuzamuka ngo asumbe Imana ahubwo yashatse kuzamuka ngo areshye nayo kuko nta kure yari azi haruta Imana. Satani kandi ntiyakaga ahubwo yamurikirwagamo no kwaka kwa Yesu Kristo ariwe Nyenyeri yo mu ruturuturu yaka kuko yari umukerubi utwikira Yesu ariwe Shusho kandi ariwe Bwiza bw’Imana Itagaragara (Ibyahishuwe 22:16, Abakolosayi 1:15-19).
3.1.       Satani yaguye ava mu bwiza no kurabagirana aba igicibwa (Ezekiyeli 28:14-16). Uku kugwa niko Yesu yavuze ngo “Nabonye satani avuye mw’ijuru, agwa asa n’umurabyo” (Luka 10:18). Uku niko kugwa kwa satani kwamaze kuba gusa aho ari mu kirere we n’abamarayika bagwanye ariho bita ijuru rya kabiri, nukuvuga uvuye kw’isi (Abefeso 6:12), ukundi kugwa ntikuraba.
3.2.       Satani azongera agwe bimubuze kumenya ibibera mw’ijuru aribwo azatabwa mw’isi (Yobu 1:12, 1 Abami 22:19-21, Zakariya 3:1). Icyo gihe ntazaba yemerewe kurenga kw’isi ngo ajye mw’ijuru mu nama zaho (Ibyahishuwe 12:9).
3.3.       Satani kandi azongera kujugunywa mucyobo kitagira iherezo (ikuzimu) imyaka 1000 avanywe mw’isi (Ibyahishuwe 20:1-3).
3.4.       Bwanyuma satani azavanwa ikuzimu (icyobo kitagira iherezo) ajugunywe mu nyanja yaka umuriro n’amazuku aho azababarizwa iteka ryose (Ibyahishiwe 20:10).

4.   Umwanzuro

Tubona Yesu warufite akamero k’Imana agashyira hasi Ubumana agaca bugufi. Yahagurutse kuntebe yicaragaho ariwe Mana Isengwa kandi Ishimwa Iteka yambara umubiri mubi kandi yewe ntiyaba n’umwe mubakomeye mu bantu ahubwo aba insuzugurwa y’imbata bakoresha ibyo bashatse kugeza yishwe asuzuguritse (Abafilipi 2:5-8). Ibyo byatumye azamurwa cyaneee yiyongera birenze asubizwa Ubumana bwe kuko yemeye kubureka ngo aturengere (Abafilipi 2:9-11). kandi tubona satani washatse kwishakira izina rikomeye ngo afate Ubumana kungufu angane n’Imana. Ibyo byatumye ashyirwa hasi kugeza ubwo azakandagirirwa hasi n’ibyaremwe byose. Kuzamurwa biva mu kwicisha bugufi mu mutima, kandi kumanurwa biva ku kwishyira hejuru mu mutima. Uko niko Lucifer yahindutse satani. Uwari umwana w’umucyo ahinduka isoko y’umwijima (Imigani 18:12, Imigani 15:33, Imigani 11:2).     



No comments:

Post a Comment