UMUGAMBI W’IMANA
Yeremiya 1:5
“nakumenye ntarakurema mu nda ya yanyoko kandi
nakwejeje utaravuka,ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
Imana ishimwe cyane ko yatumenye kera.ijambo
dusanga muri yeremiya igice cyambere tubonamo ukuntu Imana yahamagaye yeremiya
imuhamagarira ubuhanuzi, ariko yeremiya we yari atari yamenya umugambi w’Imana
kubuzima bwe,niko gushaka inzitwazo kugirango ahunge ubushake bw’Imana kuri we.
Uko niko bamwe babayeho bazana inzitwazo
kumugambi w’Imana ariko ndagirango nkubwireko Imana yakumenye kera,kandi
utarabaho yari ikuzi neza, ndetse igufitiye imigambi myiza, witinya yeriko
wahura nayo uko yaba isa kose,cg ngo utinye ibigeragezo wahura nabyo uko byaba
bimeze kose, ahubwo haranira icyatuma usobanukirwa neza umugambi w’Imana kuri
wowe. Kuko natwe dukwiriye kumera nka yesu,tugakora umurimo w’Imana hakiri
kumanywa kuko bugiye kwira tujye mugihe umuntu atabasha gukora(Yohana 9:4).
Iyo Imana ikuzi irinda ijambo yavuganye
nawe,ndakubwira ukuri yuko naho wageragezwa ntakizabuza umugambi w’imana
kubuzima bwawe gusohora,niko yabwiye yeremiya igihe yamwerekaga inkoni y’umurinzi
ikamubwira ngo yitegereze,ikamubwirako irinda ijambo ryayo(yeremiya 1:12), haleluya, Humura uwiteka arakuzi, azakurwanirira
kandi nubwo ubona bikomeye ariko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira. Wicika
intege kuko ibisitaza ntibizabura ariko hazabona ishyano ubizana. Kora umurimo
w’Imana nonaha bigishoboka kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri
kristo yesu.
N.B: Saba imana iguhishurire umugambi wayo kubuzima
bwawe. Impano zose yaguhaye uzikoreshe mugusohoza umugambi wayo kubuzima
bwawe.nyuma yibyo numara kwezwa no gutunganwa rwose ibizaba bisigaye uzaba
ubikiwe ikamba ry’ubugingo iryo Imana iteguriye abayikunda bakagendera munzira
z’amategeko yayo. Imana idushoboze,Ubuntu bw’Imana no gufashwa n’umwuka wera
bibane namwe none nibihe bidashira. Amen
No comments:
Post a Comment