by Rwayitare Eric |
ICYO DUKWIYE KWITAHO
“Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, Baba bitaye ku iherezo ryabo.” (Gutegeka kwa Kabiri 32:29)
1.
INTANGIRIRO
Mose yarebye abisiraheli, uko bajyendaga
bibagirwa nyuma y’agahe gato ibitangaza Imana Yabaga Imaze kubakorera,
biramutangaza cyane, bituma aririmba indirimbo y’igihamya ku gusubira inyuma
kwabo ndetse no kudahemuka kw’Imana (Gutegeka kwa kabiri32). Yageze aho avuga ko iyo baba
abanyabwenge baba bitaye ku iherezo ryabo. Imigani 7:8 havuga ko “iherezo
ry’ikintu riruta intangiriro yacyo”, bityo nubwo bari baratangiye neza,
icyari kuruta nuko bari burangize neza biruta gutangira neza ukarangiza nabi.
Niko natwe mu buzima bwa buri munsi twagakwiye kwibaza. Gutangira neza ntacyo
bivuze na gato. Ni muri urwo rwego twigira ku buzima bw’umwami Uziya uvugwa mu
Ingoma za kabiri 26 ndetse n’umwami Manase uvugwa mu Ingoma za kabiri 33. Abo
bami bombi batangiye kuyobora ari bato cyane umwe afite imyaka 16 naho undi
afite 12, bakaba barategetse imyaka ijya kungana aho umwe yategetse imyaka 52
undi ikaba 55.
Muri iyi nyigisho
turareba ubuzima bwa Uziya na Manase, maze tubigireho mu buzima bwa Gikristo
bwacu, turebe icyo twakora nk’abantu bagiriwe ubuntu bwo kumenya Yesu ariwe
bwenge bw’Imana. Kandi n’abatarakira Yesu muri iyi nyigisho babasha
guhishurirwa ubwiza bw’Imana butuma baticiraho iteka ahubwo bagahindukira,
bakabarirwa mu banyabwenge kubwo guhitamo Yesu Kristo.
2.
UBUZIMA
BW’UMWAMI UZIYA
Umwami uziya yagiye ku ngoma igihe Ubuyuda bwari mu bibazo bikomeye. Ni nyuma
y’ibyago byari bimaze gutuma ubwami bwa se Amasiya bugera ku ndunduro.
Yerusalemu yarifite abanzi bayigose kandi igice kingenzi k’igikuta cyangwa se
inkike kiyirinda cyarasenywe. Mu bijyanye n’ubukungu, ubutunzi bwo mu rusengero
n’inzu y’umwami bwari byarasahuwe kandi bamwe mu baturage bari bajyanyweho
bunyago muri Isiraheli mu ntambara se Amasiya yari yateje kuri Isiraheli. Uziya
yatangiye gutekeka afite imyaka cumi n’itandatu.
Bibiriya iravuga ngo “Uziya
akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose. Amaramaza gushaka
Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi
igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.”(2 Ingoma 26:4-5)
Uko gushaka Imana byatumye
Uziya agera kubintu bikomeye, atsinda intambara zose yarwanye, yubaka iminara i
Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y’inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n’aho
inkike ihetera, arayikomeza. Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura
n’amariba menshi, ndetse ateza imbere ubuhinzi.
Yubatse igisirikare gikomeye
ndetse yanavumbuye icyo wakita tekinoloji y’icyo gihe mu bijyanye n’intambara
aho yakoze ibyuma byahimbwe n’abagabo b’abahanga, byo kuba ku minara no ku
nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n’amabuye manini. Ibyo byatumye Izina
rye ryamamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye
imbaraga avuye ku busa.
Nubwo Uziya yakoze ibyiza
byinshi biturutse ku gushaka Imana mu ntangiriro ze, ariko
agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku
Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku
cyotero cy’imibavu (2 Ingoma 26:16). Ibyo wari umurimo ugenewe abatambyi, gusa
ariko kubwo kwibona bituma akora ibyo atagenewe. Imana yamuteje ibibembe,
umwami wari watangiye neza, bituma arangiza ubuzima bwe nabi, bityo Ijambo Mose
yavuze rimusohoreraho abarwa nk’umuswa kandi yarakoze ibyiza byinshi mu
ntangiriro.
3.
UBUZIMA BW’UMWAMI MANASE
Manase yimye ingoma afite imyaka 12, akaba ari umwana w’umwami Hezekiya,
akaba yaramubyaye mu myaka 15 y’inyongezo yahawe n’Imana mu Abami ba kabiri
20:6. Manase yayoboye imyaka 55, akora ibibi byose bishoboka. Bibiliya ivuga ko
“Manase yacishije
abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu (ubu n’uburyo batambaga abana
bakabatwika bagashya bagakongoka batambira ikigirwamana kitwa Moleki),
akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby’uburozi, agashikisha
abashitsi n’abakonikoni. Akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza. Kandi
aremesha igishushanyo cy’ikigirwamana Asheri, agishyira mu nzu y’Imana imwe
Salomo yubatse (ikigirwamana Asheri nicyo kitwa kandi Venusi bakiramyaga
basambana, kitwaga imana y’uburumbuke) (2
Ingoma 33:6-7, 2 Abami 21:7).
Bibiliya ivuga ko Manase
yavushije amaraso menshi yabatacumuye akayuzuza I Yerusalemu. Ndetse inzandiko
z’amateka zimwe mu mico y’abayawudi zivuga ko Manase ariwe wishe umuhanuzi
Yesaya amuciyemo kabiri n’urukerezo, abasobanura bakavuga ko bishoboka ko ariwe
uvugwa mu gitabo cy’Abaheburayo 11:37 wakerejwe urukerezo. Muri macye ntakintu
kibi kibaho Manase yasize adakoze. Ariko noneho Bibiliya ivuga ko igihe ingabo z’umwami
w’Ashuri zamuteraga, zikamufata, zikamubohesha iminyururu, zimujyanye I
Babuloni yagaruye ubwenge ku gihe.
Bibiriya iravuga ngo “Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka
Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza arayisaba,
nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu
bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana (2
Ingoma 33:12).”
Bibiliya
hepfo ikomeza ivuga ngo “Kandi [Manase] akuraho imana
z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro
byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya
inyuma y’umurwa. Maze asana icyotero cy’Uwiteka, agitambiraho ibitambo
by’ishimwe yuko ari amahoro n’ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera
Uwiteka Imana ya Isirayeli (2 Ingoma 33:15-16).”
Manase watangiye ubuzima bwe
akora ibibi birenze urugero, yarangije neza agira iherezo ryiza nubwo igihugu
kitababariwe ibibi cyakoze kubwe, ariko we turabona ko yashoje neza asaba Imana
Imbabazi kandi agerageza guhindura ibyo yangije mu gihe cye.
4.
UMWANZURO
Muri macye tubashije kubona uko Uziya
wari Umwami w’igitangaza wubaha Imana, yaje kugwa mu iherezo rye, maze
akarangiza urugendo rw’ubuzima nabi yishwe n’ibibembe ari igicibwa mu bantu
nubwo mu ntangiriro ze yubahaga Imana. Ku rundi ruhande turabona Manase wakoze
ibintu bibi kurenza undi mwami uwo ariwe wese wabayeho mu Buyuda na Isiraheli,
ariko akaza gusoza neza yihana ndetse asenya ibigirwamana yari yarubatse ndetse
ategeka abantu kugaruka ku Mana.
Bibiriya
iravuga ngo “Nuko
rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo
kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha
ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo
azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura (Ezekiyeli 33:12).”